Print

Impumeko ya Harerimana, Meya wa Rusizi weguye n’ icyo asaba uzamusimbura

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 May 2018 Yasuwe: 4601

Uyu mugabo wigeze kuvugwaho kudakorana neza n’ itangazamakuru nyuma akaza kubikosora, yabaye Meya wa Rusizi tariki 20 Gashyantare 2015.

Yatangarije UMURYANGO ko yeguye ku mpamvu ze bwite avuga ko kwegura ari indangagaciro nziza iyo wumva icyeneye kuruhuka.

Yagize ati “Neguye ku mpamvu zanjye bwite kuko nra kibazo kiri mu karere abaturage baratekanye, ibikorwa bikomeje kwiyongera. Ibaruwa namaze kuyitanga ntabwo navuga ko neguye ntarayitanga namaze kuyishyikiriza Perezida w’ Inama Njyanama”

Yongeyeho ati “Icyo navuga nagejeje ku karere icya mbere n’ ubufatanye bwaturanze n’ abaturage bacu n’ abafatanyabikorwa no guharanira impinduka z’ akarere, tukinjira muri manda twabaye aba 27, tujya mu bukangurambaga n’ abaturage n’ abafatanyabikorwa tuza ku mwanya wa kane, ubukiye tuza ku mwanya wa 14 ”.

Harerimana avuga ko abaturage bafite amatara ku mihanda, hari kaburimbo zirimo gukorwa.

Harerimana yasabye uzamusimbura gukorana neza n’ abaturage akanita cyane ku mutekano kuko Rusizi ari akarere gakora ku mupaka w’ ibihugu bibiri bitandukanye.

Ati “Uzansimbura azashyire imbaraga mu kwegera abaturage cyane kuko abaturage iyo begerewe cyane hari ibyo bikorerwa ubwabo, azegere abafatanyabikorwa barimo abikorera kugira bahindure isura y’ umugi. Ikindi ni ukwita ku mutekano, umutekano niwo uhatse ibyo byose nk’ akarere rero gakora ku bihugu bibiri (RDC n’ Uburundi) kakagira imipaka itanu urumva ko umutekano ari ikintu cyo kwitaho”.

Ese kuba Meya biragoye?

Ni kenshi twumva abayobozi beguye bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite nyamara abandi ku ruhande bavuga ko akazi kabuze, ibi bikaba byatera umuntu kwibaza niba kuba Umuyobozi w’ akarere atari ikintu kigoye cyane.

Harerimana ati “Inshingano zose burya zirakomera ariko zikagenda zirutana bitewe n’ icyo zisaba, ubwo nyine kuba umuyobozi w’ akarere ni ikintu cyagutse cyane. Ntabwo twatera abantu ubwoba igihugu ni icyacu tugomba kucyubaka”.

Harerimana Frederic yeguye ku mwanya w’ umuyobozi w’ akarere ka Rusizi hari hasigaye imyaka ibiri n’ igice ngo manda ye irangire.