Print

Havumbuwe umukobwa witwazaga amafaranga menshi afite akanduza SIDA abasore[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 May 2018 Yasuwe: 10306

Hari hashize igihe kitari gito mu mugi wa Kampala ho muri Uganda, umukobwa w’umuherwe amaze abasore abanduza SIDA, Karatunga Bridget, akoresha ifaranga rye ashuka abasore n’abagabo kuryamana nawe hanyuma akabanduza agakoko gatera SIDA.

Mu gukora ibyo, uyu mukobwa yitwazaga ko nawe yandujwe n’abagabo, bityo akaba ariyo nyiturano yatanga yo kugenda yanduza abagabo hirya no hino.

Umwe mu basore wandujwe n’uyu mukobwa utarashatse ko izina rye rishyirwa hanze niwe washatse ko uyu mwicanyi wa bucece yamenyekana, ubwo yatangazaga iby’iwe n’uyu mukobwa agira ati: “Umunsi umwe twahuriye i Kajjansi ku muhanda wa Entebbe Road, tuza kujyana mu mugi wa Entebbe aaho twagiranye ibihe byiza birimo no kuryamana, ariko nyuma naje gusanga yaranyanduje agakoko gatera Sida.”

Uyu musore yakomeje arondora umubare w’abandi basore azi baryamanye n’uyu mukobwa Karatunga Bridget, nabo akaba akeka ko banduye ako gakoko.

ikiganiro uyu musore yagiranye na Karatunga Bridget amaze kumenya ko yanduye

Ibi byatumye hibazwa impamvu uyu umukobwa wamaze abasore akunze kwanduza abana b’abasore, ariko byumvikana ko ngo abakoresha kubera ko bamuryohereza mu mibonano mpuzabitsina, ntibagorana mu buryo abibasaba, kandi ngo akenshi bakaba ari n’abakene nta faranga bigirira kandi we ayafite menshi akabizeza ko kubitaho kuri buri kimwe cyose.


Comments

15 May 2018

Ariko namwe mujye mwandika ibintu byubaka, ni bibi yego , ariko se kuki mutigisha urubyiruko kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Igihe ukoze imibonano mpuzabitsina n’uwo mutashakanye, cyangwa mutajyanye kwipimisha uba wizeye iki.

SIDA igaragara kujisho, inama nababwira ni ukubabwira ntibakizere uwo batajyanye kwipimisha.