Print

Umugabo yahuye n’uruva gusenya kubera gukinisha inzoka y’ubumara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 May 2018 Yasuwe: 1815

Uyu mubyeyi w’abana 6,yabonye iyi nzoka yari ifite uruhu nk’urw’izimenyerewe mu gace kabo zitagira ubumara ashaka kuyifata no kuyikinisha niko guhita imuruma imutera ubumara bukomeye bwatumye buri gice cy’umubiri gihagarara ajyanwa kwa muganga byihuse.

Philips afite umuryango mugari

Kugeza ubu Philips ari mu bitaro ndetse yajyanwe mu bagomba kwitabwaho bikomeye ndetse baba bashobora gupfa igihe cyose cyane ko ubumara bw’iyi nzoka bwangije bikomeye ubwonko bwe.

Uyu mugabo yahuye n’ibi bibazo byose kubera ko yatinze kubona imiti ivura ubumara bw’inzoka cyane ko atahise ahabwa ubutabazi bwibanze kuko iyi miti iba igomba guhita ihabwa umuntu wariwe n’inzoka byihuse.

Iyi niyo nzoka yarumye Philips

Philipps ararembye cyane gusa abaganga bavuze ko kubera ubu bumara bwangije igice kimwe cy’ubwonko,naramuka akize azongera kwigishwa kugenda,kurya,gusoma no kwandika n’ibindi bitandukanye.

Kubera ko nta bwishingizi uyu muryango wari ufite,bafunguye uburyo bwo gusaba abantu ubufasha binyuze ku mbuga nkoranyambaga,none kugeza ubu bamaze kubona ibihumbi 18 by’amadolari y’Amerika.