Print

Ku munsi mukuru w’ isabukuru y’ umwana wa Melody yamuhaye impano itangaje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 14 May 2018 Yasuwe: 9189

Itahiwacu Bluce wamenyekanye nka Bluce Melody, umukobwa we yise Britta Itahiwacu yizihije isabukuru y’imyaka itatu amaze avutse maze atungurwa na se ubwo yamuhaga impano y’ikibwana kuri uyu munsi.

Britta Itahiwacu, umukobwa wa Bluce Melody yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 12 Gicurasi 2018 ni ibirori byari byitabiriwe n’inshuti za hafi z’uyu muhanzi .

Icyatunguye benshi muri ibi birori ubwo uyu mukobwa yizihiza imyaka itatu amaze avutse, Bruce Melody yatunguye benshi ubwo bimenyerewe ko umubyeyi ashobora kuba yamuha nk’impano y’imodoka cyangwa se ikindi gikinisho nk’umwana muto wavutse, Bruce we yahise azana akabwana k’imbwa maze ahereza umukobwa we amubwira ko ariyo mpano yamugeneye kuri uyu munsi.

Uyu mwana wa Bruce bakimara kumuhereza aka kabwana yari ahawe nk’impano nawe yakishimiye cyane, maze bamubaza izina ahita akita ’Cookie’ ndetse atangira kuyikinisha ubonako byamunejeje.