Print

Neymar yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka mu Bufaransa ashyikirizwa igihembo na Ronaldo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 May 2018 Yasuwe: 2632

Neymar w’imyaka 26 yaraye ashyikirijwe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona y’Ubufaransa Ligue 1 na kabuhariwe Louis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo mukuru nyuma y’umwaka mwiza yagiriye mu Bufaransa nubwo atabashije kurangiza imikino yose kubera imvune yagize mu kwezi kwa kabiri.

Neymar yashyikirijwe iki gihembo atsinze be bagenzi be babiri bakinana Edinson Cavani na Kylian Mbappe mu gihe ku mwanya wa 4 haje umufaransa Florian Thauvin ukinira OM.

Muri Ligue 1 Neymar yakinnye imikino 20atsinda ibitego 19,mbere y’uko avunika ukuguru mu mukino PSG yahuragamo na Olympique de Marseille ku wa 25 Gashyantare 2018.

Mu mwaka umwe Neymar amaze muri PSG,yayikiniye imikino 30 mu marushanwa yose,ayitsindira ibitego 28 ndetse atanga imipira 19 yavuyemo ibitego.
Neymar yashimiye bagenzi be bakinana bamufashije kwitwara neza ndetse bakaba baragize uruhare mu byo yagezeho byose.

Amakuru menshi aravuga ko uyu munya Brazil ashobora kutazagaruka muri PSG,kuko bivugwa ko aherutse gusezera kuri bagenzi be bakinana akababwira ko atazagaruka nyuma y’igikombe cy’isi aho ashobora kwerekeza muri Real Madrid imushaka cyane cyangwa akagaruka muri FC Barcelona nubwo n’ikipe ya Manchester United yashoye akayabo k’amamiliyoni ngo ibone uyu rutahizamu.