Print

Abagizi ba nabi bafashe umwana w’umukobwa ku ngufu barangije baramutwika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 May 2018 Yasuwe: 1273

Uyu mwana w’umukobwa utatangajwe amazina,yafashwe n’abagizi ba nabi bamusanze mu rugo iwabo ahitwa Madhya Pradesh ,niko kumusambanya gusa ababwira ko ibyo bamukoreye baza kubyicuza kuko arabarega ku bagore babo,bahita bamumenaho peteroli baramutwika.

Nyuma yo kumutwika,abantu baje kumutabara bahita bamujyana kwa muganga gusa aza gupfa kubera ubushye yari yahuye nabwo.

Uyu mukobwa aje akurikira uw’imyaka 14 nawe uherutse gufatwa ku ngufu n’abagizi ba nabi,bakamutwika bamuziza ko yanze ko umwe mu bamufashe ku ngufu yamugira umugore.

Polisi yataye muri yombi umwe muri bagizi ba nabi ukekwaho gufata ku ngufu uyu mukobwa, aho yatangaje ko afitanye isano rya bugufi n’uyu mwana w’umukobwa ndetse ariwe wamenyesheje abandi bagizi ba nabi akababwira ko uyu mwana w’umukobwa ari mu rugo wenyine.

Icyaha cyo gufata ku ngufu abana b’abakobwa gikomeje gufata indi ntera,kuko buri munsi hafatwa ku ngufu abagera kuri 54 mu gihugu hose ndetse buri saha hafatwa ku ngufu abarenga 2.