Print

Umufasha wa perezida Trump ari mu bitaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 May 2018 Yasuwe: 1594

Uyu mufasha yabazwe ku munsi w’ejo umugabo we Donald Trump adahari,gusa yagiye kumusura mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Trump yatangaje ko yerekeje kuri ibi bitaro kugira ngo asure umufasha we,amara impungenge abantu ko ameze neza ndetse uburwayi bwe budakanganye.

Melania Trump yagiye kwa muganga kugira ngo abagwe kamwe mu duce twe tw’umubiri kaba mu mpyiko kajyamo amazi.

Abo mu biro by’umufasha w’umukuru w’igihugu batangaje ko uburwayi bwa Melania budateye ikibazo,arakira vuba.

Trump yamaze isaha kuri ibi bitaro aho yahise yongera kugaruka kuri White House mu kazi mu gihe umufasha we agomba kumara icyumweru mu bitaro kugira ngo abashe gukira neza,nyuma yo kubagwa.

Melania w’imyaka 48 y’amavuko, abaye undi mufasha wa perezida wa USA ugize uburwayi butuma abagwa,nyuma ya Rosalynn Carter wari umufasha wa Jimmy Carter wabazwe ibere mu mwaka wa 1977.