Muri iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avugako umuherwekazi Zari yanze imodoka yahawe nā umuhanzi wo muri Kenya uririmba indirimbo zihimbaza Imana Uzwi nka Ringtone Alex Apoko ubwo yamutegerezaga amaso agahera mu kirere .
Ubwo Zari yatumirwaga kuri Televiziyo ya Citizen yabajijwe impamvu yanze impano ya Ringtone nā ikintu akundira uyu musore asubiza ko yakunze umuhate we kandi azi kwihagararaho yongeraho ko impamvu yanze imodoka yahawe ari uko atayishimiye.
Yagize ati ā Nakunze umuhate we ,kandi yavuze ibyo ashoboye ibintu bitakorwa na buri muntu wese .sinakunze impano yā imodoka yamaye kuko mfite iyanjye nshya kandi siniteguye kuba nakongera gukundana".