Print

Zari yatangaje ikintu yakundiye umuhanzi Ringtone wamugabiye imodoka akayanga

Yanditwe na: Muhire Jason 15 May 2018 Yasuwe: 8824

Muri iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avugako umuherwekazi Zari yanze imodoka yahawe nā€™ umuhanzi wo muri Kenya uririmba indirimbo zihimbaza Imana Uzwi nka Ringtone Alex Apoko ubwo yamutegerezaga amaso agahera mu kirere .

Ubwo Zari yatumirwaga kuri Televiziyo ya Citizen yabajijwe impamvu yanze impano ya Ringtone nā€™ ikintu akundira uyu musore asubiza ko yakunze umuhate we kandi azi kwihagararaho yongeraho ko impamvu yanze imodoka yahawe ari uko atayishimiye.

Yagize ati ā€œ Nakunze umuhate we ,kandi yavuze ibyo ashoboye ibintu bitakorwa na buri muntu wese .sinakunze impano yā€™ imodoka yamaye kuko mfite iyanjye nshya kandi siniteguye kuba nakongera gukundana".