Print

Abadepite batunguwe no kumva ko mu baforomo hari abize Ubwubatsi, kudoda n’ indi myuga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 May 2018 Yasuwe: 4239

Yabivuze kuri uyu wa Mbere ubwo abadepite bagize Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, umuco n’Urubyiruko bari batumije uru rugaga ngo rutange ibisobanuro ku kuba bamwe mu baforomo n’ ababyaza baraciwe mu mwuga.

Mukandekezi Josephine yabibwiye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, umuco n’Urubyiruko impamvu haboneka ibibazo bishingiye ku bumenyi ndetse bamwe bakarega bavuga ko bimwe ibyangombwa muri uyu mwuga.
Yavuze ko ibyo birego bizanwa n’akavuyo k’abinjira mu mwuga mu buryo buhabanye cyane n’ibisabwa.

Mukandekezi ati “Abantu babaga barize ubwubatsi, ‘plomberie’ (ibijyanye no gukora amazi ), ubudozi n’ibindi, bamwe muri abo iyo ubabajije bagusubiza ko bajemo bitewe n’uko muri uwo mwuga ariho haboneka akazi.”

Abadepite batangariye rimwe bavuga ko Mukandekezi ashobora kuba akabije, yenda akaba ari nk’ikigereranyo yitangiraga ariko we ahamya ko ibyo bibazo byose byabayeho.
Mukandekezi Josephine yahise avuga ko ari ikibazo bahanganye na cyo kuva uru rugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza rwatangira kubaho.
Yasobanuye ko ubundi umwuga w’Ubuforomo n’ububyaza ari umwuga umuntu akwiye kwinjiramo azi ikimujyanye.

Ibitari ib ngo ni byo bitera guhuzagurika mu mwuga kandi ngo bene aba mu bizamini Urugaga rutanga baratsindwa.
Kagabo innocent, umuyobozi mukuru wa NCNM we avuga ko binaterwa n’abiga uyu mwuga hanze y’u Rwanda mu buryo budafite ireme

Kagabo avuga ko no mu bazanye ibirego harimo abize uyu mwuga hanze, ibyemezo byabo bikaba byarateshejwe agaciro bakaba batemerewe gukorera uyu mwuga mu Rwanda kuko haba harebwe ireme ry’uburezi bahawe.

Yavuze ko abenshi muri abo ibyemezo byabo babiguze amafaranga mu bihugu byo hanze barangiza bakaza kubikoresha mu Rwanda batarize neza uyu mwuga.

Ati “Abo nibo benshi bagejeje ibirego ku Nteko no muri MINISANTE kuko ikizami kirabatsinda ntibanyurwe, bakagenda badusebya. Baba bashaka ko twabaha ‘certificates’ kandi ibyo basabwa batabyujuje.”

Hon. Depite Mukazibera Donathe, Perezidante wa Komisiyo yavuze ko ari ibintu bibabaje cyane niba koko umuntu ashobora gukora ibyo atize kandi akabikorera ku buzima bw’umuntu.

Umuseke


Comments

ndahayo 16 May 2018

ibaze depite baregeye yahabwa ibisobanuro agakomeza kuvuga ngo byaba bibabaje niba koko

Iri jambo rigaragaza ko nta gihamya afite kubyo avuga none ndibaza niba abantu barabaregeye mukumva uruhande rumwe mwumva mwakemuye iki ko numva mwasigaye n’ubundi mukekeranya kuko nta facts mufite njye nari kubishima iyo babaha List y’abatsinze n’abatsinzwe noneho mukareba aho bize n’ibyo bize mukabona gufata umwanzuro


ndahayo 16 May 2018

sinemeranya nabemeye ko ibyo babwiwe aribo keretse iyo Batanga amazina ese koko twizere ko abaforomo bakora amakosa mu kazi ari abize ubwubatsi ubudozi(nubwo ntaho kwigishwa A2)bakajya mu giforomo iki kibazo bagombaga kukigaho na ba nyiri kureba bahari niho byari guca amazimwe ubuse abareze abadepite bababajije A2 zabo basanga koko barize kudoda njye aba badepite ndabagaye pe kwemera utabanje kugenzura


uwizeye 16 May 2018

nonese abadepite baba bababajije amazina y’abagaragaye bavuga nabi NGO barebe koko niba ari abadafite inyangombwa kandi bize ibyo babatwerera njye narumiwe pe aba abadepite banyurwa manuma pe