Print

Abafana ba Sporting CP basanze abakinnyi n’abatoza babo mu myitozo barabakubita[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2018 Yasuwe: 1491

Mu cyumweru gishize nibwo shampiyona ya Portugal yashojwe ku mugaragaro ikipe ya Sporting CP irangiza ku mwanya wa 3,byababaje abafana bayo ndetse ab’indakoreka baza kuyisanga mu myitozo bayihata igiti karahava.

Rutahizamu Bas Dost yakomerekejwe n’abafana

Ibi byabaye ku munsi w’ejo ndetse byinshi mu bitangazamakuru byamagana iki gikorwa aho byagaragaje amafoto ya bamwe mu bakinnyi bakomerekeye muri iyi myivumbagatanyo y’abafana.

Abafana bari bambaye Mask bakubise abakinnyi n’abatoza

Umukinnyi Bas Dost yakomerekejwe ku mutwe n’aba bafana ndetse bakomeretsa umutoza wungirije Mario Monteiro n’umukinnyi witwa Raul Jose.

Sporting CP yitwaye nabi muri shampiyona y’uyu mwaka

Abafana bagera kuri 50 bari bambaye uduhishamasura (mask) nibo bivugwa ko bakubise abakinnyi babasanze ku kibuga cy’imyitozo kuri uyu wa kabiri.