Mu cyumweru gishize nibwo shampiyona ya Portugal yashojwe ku mugaragaro ikipe ya Sporting CP irangiza ku mwanya wa 3,byababaje abafana bayo ndetse ab’indakoreka baza kuyisanga mu myitozo bayihata igiti karahava.
Rutahizamu Bas Dost yakomerekejwe n’abafana
Ibi byabaye ku munsi w’ejo ndetse byinshi mu bitangazamakuru byamagana iki gikorwa aho byagaragaje amafoto ya bamwe mu bakinnyi bakomerekeye muri iyi myivumbagatanyo y’abafana.
Abafana bari bambaye Mask bakubise abakinnyi n’abatoza
Umukinnyi Bas Dost yakomerekejwe ku mutwe n’aba bafana ndetse bakomeretsa umutoza wungirije Mario Monteiro n’umukinnyi witwa Raul Jose.
Sporting CP yitwaye nabi muri shampiyona y’uyu mwaka
Abafana bagera kuri 50 bari bambaye uduhishamasura (mask) nibo bivugwa ko bakubise abakinnyi babasanze ku kibuga cy’imyitozo kuri uyu wa kabiri.