Print

Umwana wa Marcelo yakoze igikorwa cyashimishije abakinnyi ba Real Madrid [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2018 Yasuwe: 3521

Uyu mwana w’imyaka 8 yinjiye muri uru rwambariro abakinnyi bamaze kuva mu myitozo,niko gufata umupira agenda awuhererekanya nabo ku mutwe,agenda yerekeza ku kimoteri niko kuwuteramo nyuma yo kuwuherezwa bwa nyuma na kapiteni Ramos,bishimisha aba basore bari kwitegura cyane Liverpool ku mukino wa nyuma ku wa 26 z’uku kwezi.

Mu mashusho yacaracaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mwana atererwa hejuru n’ibi bihangange mu mupira w’amaguru, ndetse benshi bemeza ko Real Madrid ifite ahazaza kubera uyu mwana ukina mu bakiri bato bayo.

Uyu mwana ufite umusatsi nk’uwa se,yatigishije isi kubera ubuhanga afite bwo gukina umupira ndetse bamwe batangiye kwemeza ko nawe azakina ku rwego rwo hejuru nka se umaze guhesha Real Madrid ibikombe 3 bya UEFA Champions League ndetse amaze kuyikinira imikino 480.