Print

Dr Nkurunzira wari Umuyobozi Mukuru w’ Imiturire mu mujyi wa Kigali asezeye ku mirimo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 May 2018 Yasuwe: 10228

Umuvugizi w’ Umujyi wa Kigali Rangira Bruno yatangarije UMURYANGO ko Dr Nkurunziza yasezeye akazi ku mpamvu ze bwite yongeraho nta mpamvu bazi yaba ibyihishe inyuma.

Yagize ati "Nabonye urwandiko rwe rwaje mu gitondo ... yanditsemo ko ari impanzu ze bwite"

Dr Nkurunziza Alphonese aganira n’ Umunyamakuru w’ UMURYANGO yirinze kwemeza aya makuru cyangwa kuyahakana gusa yatubwiye ko ari mu nama aratuvugisha nyuma.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko Dr. Nkurunziza yagejeje ibaruwa isezera ku Umujyi wa Kigali mbere ya saa sita z’uyu wa gatatu.

Hari ibibazo by’imyubakire cyane cyane inzu zigezweho zirimo zizamuka ariko zitabona abakiliya kubera gahunda yo gusenya akajagali kazitwara abakiliya igenda biguru ntege ku mpamvu zinyuranye.


Comments

INZU 16 May 2018

Yaratinze ahubwo uzuburyo Imiturire mumugi wa Kigali arikibazo, Ahantu hose bahashize muri R3 na R4 bivuze mu ma etage nkibaza ubu koko babona banyarwanda bafite ubushobozi bwo kubaka am etage bangana iki? ngaho iyo za Busanza, za Gasogi, za Kicukiro, za Kimironko ,.... NIBIBAZO PE LETA NIDUTABARE TWIYUBAKIRE TUVE MUBUKODE.