Print

Umusore watewe icyuma n’umukunzi we bari gutera akabariro yarahiye ko atazongera kwishora mu busambanyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2018 Yasuwe: 4502

Uyu musore yatewe icyuma mu mwaka ushize n’uwahoze ari umukunzi we Zoe Adams umurusha umwaka umwe ubwo bari batangiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Bewick yatewe icyuma n’uwahoze ari umukunzi we Zoe bari gutera akabariro

Uyu musore yatangaje ko ubwo bari batangiye gutera akabariro,uyu mukobwa yafashe umusego wo ku buriri awumushyira ku mutwe arangije aramwongorera ati “nyizera”,niko gufata icyuma yari yahishe munsi y’uburiri atangira kukimutera.

Uyu musore watewe icyuma inshuro 5,yatangaje ko inshuro nyinshi arota ari guterwa icyuma n’umuntu bari gukora imibonano mpuzabitsina ndetse akanguka kenshi yabize ibyuya ndetse afite ubwoba kubera ibi byago yahuye nabyo,akagira amahirwe agakira.

Uyu mukobwa witwa Adams yakatiwe igifungo cy’imyaka 11 n’igice nyuma yo guhamwa n’iki cyaha cyo gushaka kwica umuntu amuteye icyuma.

Mu kiganiro Bewick yagiranye n’ikinyamakuru The Sun,yavuze ko yarahiye kuzongera kwishora mu busambanyi nk’ubu ndetse avuga ko igihano cyose uyu wahoze ari umukunzi we yahabwa,kitahwana n’ukuntu ubuzima bwe bwangiritse kuko inshuro nyinshi ahora afite ubwoba ndetse akunda kurota yongeye guterwa icyuma.

Zoe yateye icyuma umukunzi we

Uyu musore yatangaje ko akimara guterwa iki cyuma n’uyu mukobwa,yirukanse yerekeza ku muntu wo mu muryango wabo wamufashije kujya kwa muganga aho yamaze iminsi 10 mu bitaro arwana n’ubuzima cyane ko iki cyuma yatewe cyageze hafi y’ibihaha,