Print

Rayon Sports inaniwe gutsinda Young Africans mu mukino wayoroheye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2018 Yasuwe: 2625

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga cya Uwanja wa Taifa mu mugi wa Dar Es Salaam,urangiye amakipe yombi anganyije 0-0 mu mukino woroheye Rayon Sports.

Igice cya mbere nicyo cyoroheye Rayon Sports cyane,kuko yakibonyemo amahirwe menshi ariko rutahizamu Ismaila Diarra na Shabani Hussein Tchabalala ntibabasha kubona igitego.

Rayon Sports ikomeje kubura umusaruro kuko mu mikino 8 iheruka gukina yatsinzemo umukino 1 gusa ndetse muri CAF Confederations Cup ubaye uwa 3 itabona 3 ahanini bishinjwa ubusatirizi bwayo bwasubiye inyuma muri iyi minsi.

Rayon Sports igize amanota 2 mu mikino 2 imaze gukina muri CAF Confederations Cup, kuko mu mukino ubanza yanganyije na Gor Mahia igitego 1-1,kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Rayon Sports izakina umukino wa 3 ku wa 18 Nyakanga 2018, ihura n’igihangange USM Alger cyo muri Algeria cyabashije kunganya na Gor Mahia 0-0 muri Kenya uyu munsi, mu mukino wabereye ku kibuga Kasarani.

Kugeza ubu ikipe ya USM Alger niyo iyoboye itsinda D n’amanota 4 aho ikurikiwe na Rayon Sports na Gor Mahia zifite amanota 2 mu gihe Young Africans ari iya nyuma n’inota 1 n’umwenda w’ibitego 4.