Print

Ikizami cya Leta muri Primaire ntabwo kigiye kuvaho, ibimaze iminsi bivugwa byavugurujwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 May 2018 Yasuwe: 2824

Ku wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2019, nibwo Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura yari imbere y’inteko ishinga amategeko asobanura ibijyanye n’ingengo y’imari na gahunda y’uburezi mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Ubwo yaganiraga n’abadepite bamubaza ibibazo na we akabisubiza, hari aho ngo yumvikanye avuga ko ibizami abanyeshuri bakoraga byaba iby’abarangiza mu wa Gatandatu w’amashuri abanza n’abarangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) bishobora kuvaho.

Ngo yavugaga ko gukuraho ibizami bya leta bizatuma leta itongera gutakaza miliyari zigera kuri 3,7Frw yakoreshaga mu gutegura ibyo bizami.
Icyo cyemezo cyamaganiwe kure na benshi mu barezi bakimara kumva ayo makuru, yahise asakazwa mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda. Bavugaga ko ibyo bizarengera amafaranga ya leta ariko bikazanatuma ireme ry’uburezi rihungabana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Gicurasi 2018, MINEDUC yahise isohora itangazo ihakana ayo makuru, ivuga ko Minisitiri yumviswe nabi.
Iryo tangazo rivuga ko ahubwo Minisitiri Mutimura yagaragarije abagize inteko ishinga amategeko ko hari gahunda yo kongera ikoranabuhanga na za mudasobwa mu mashuri kugira ngo byoroshye ugukurikirana abanyeshuri.

Iryo tangazo rishimangira kandi ko ikoranabuhanga ari ryo rizanagira uruhare rukomeye mu gutuma umubare w’abanyeshuri bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi wiyongera kuruta uko byari bisanzwe.


Comments

Sylvie 19 May 2018

Ariko ntibakaturindagize ubwo ibiri muri iryo tangazo bihuriye he nibyo gukuraho ibizamini koko? Bajye bemera ko bakoze amakosa kuko turabizi ko imbere y’ inteko baba bapanitse.