Print

Rayon Sports yakiriwe n’abafana 3 ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe [ AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 18 May 2018 Yasuwe: 4298

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira uwa Gatanu ku isaha ya saa 20h20 nibwo ikipe ya Rayon Sport yasesekaye ku kibuga cy’ indege I Kanombe ubwo umutoza wayo Ivan Minnaert wabanje gusohoka yagera hanze agasanga nta mufana n’umwe uri hanze nyuma y’iminota mike haza Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard n’Umuyobozi w’Abafana, Muhawenimana Claude, baganira gato bategereza abakinnyi iminota itanu babona gusohoka.

Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame wabonaga ko ananiwe mu ubwo yaganiriga n’ itangazamakuru yavuze ko bidakwiye ko bakirwa neza batsinze igihe bitagenze neza ngo batereranwe, asaba abafana kudacika intege kuko hakiri icyizere cyo kwitwara neza mu mikino itaha.

Yagize ati “Umukino twakinnye wari ufunguye, twabonye uburyo bwinshi gusa amahirwe ntiyaba ku ruhande rwacu kuko twakabaye twarabonye igitego. Gusa ntibikwiye ko abafana bacika intege gutya kuko turacyafite imikino imbere.”

Yasoje avuga ko bazakina na Young Africans na USM Alger hano I Kigali yizeza abafana ba Rayon Sport ko bazakora iyo bwabaga bakitwara neza kandi ko bafite Championa y’ igikombe cy’amahoro nk’abafana babo bagomba kubaba hafi kugirango bave mu bihe barimo nubwo azi neza ko batishimye ndetseabahumuriza ko nta gikuba cyacitse .