Print

Cuba:indege yakoze impanuka ihitana abarenga 100

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2018 Yasuwe: 1003

Abantu 3 babashije kurokoka,bajyanwe mu bitaro ariko bamerewe nabi cyane ku buryo mu mwanya uwo ari wo wose bashobora gupfa.

Iyi ndege yakoze impanuka ikomeye ndetse irashwanyagurika ku buryo imibiri y’abantu ndetse n’ibice by’indege byagiye bitakara kure cyane yaho yakoreye impanuka.

Abayobozi batandukanye barimo na perezida Miguel Diaz-Canel wa Cuba bahise bagera aho iyi ndege yakoreye impanuka mu birometero 20 uvuye ku kibuga cy’indege.

Iyi ndege yakoze impanuka mu ijoro ryakeye ubwo yavaga Havana yerekeza Holguin ,imaze igihe gito ihagurutse.

Ikimara gukora impanuka,benshi mu bafite ababo bari bayirimo bahise bahagera amarira ari menshi ndetse bamwe basakuza bavuga amazina y’abagize imiryango yabo bayitikiriyemo.

Iyi niyo mpanuka ikomeye ihitanye abantu benshi muri Cuba guhera mu mu mwaka wa 1983 byatumye leta ya Cuba itanga ikiruhuko cy’iminsi 2 nk’icyunamo cyo kwibuka aba bantu.