Print

Kigali: Umupolisi yarashe umumotari arapfa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 May 2018 Yasuwe: 7652

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda CP Theos Badege yatangarije Ukwezi ko uyu mumotari yakoze amakosa yo mu muhanda, abapolisi bakamuhagarika bamwaka ibyangombwa akabibura , bakamwambika amapingu agacunga abapolisi ku jisho akiruka.

CP Theos Badege avuga ko birutse bakagera nko mu kilometero kimwe biruka mu tuyira duto no mu bigunda, hanyuma umumotari akaza kugera ubwo ahagarara ariko ngo nyuma yashatse kongera kwiruka umupolisi aramufata ariko umumotari ashaka kumurwanya amwambura imbunda, umupolisi amurusha imbaraga abasha kugumana imbunda ye hanyuma ngo uwo mumotari ashatse kongera kwiruka umupolisi ahita amurasa.

CP Theos Badege avuga ko bibabaje ariko abantu bakaba bakwiye kubikuramo isomo. Yagize ati: "Birababaje birumvikana, kuba twabuze umuntu birababaje ariko abantu bagakwiye kumenya uko bakwiye kwitwara. Ni ngombwa kwirinda gukora ibyaha ariko no mu gihe wabiguyemo, ugomba gukurikiza icyo amategeko ateganya ukareka ugahanwa aho gushaka kubihunga ngo ugere n’aho urwanya abashinzwe umutekano."

CP Theos Badege avuga ko kugeza ubu umurambo w’uwo mumotari wajyanywe mu bitaro kugirango abaganga bakore raporo, hanyuma ikibazo cy’ibyabaye cyo kikaba cyashyizwe mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha kugirango zikore akazi kazo.


Comments

munyanziza gerard 20 May 2018

Kubwanjye ndumva nuwo mupolice yakoze ikosa ,nonese ko yari yanamwambitse ipingu !kuki yamurashe ?aho ntukubeshya niyabona Uko amurwanya yamurenganije ,Imana imwakire mubayo .


ruzima 20 May 2018

Uriya mupolisi yagombye kuburanishwa. Kdi akaburanishirizwa aho icyaha cyabereye. Ese iby’umuvugizi w’igipolisi avuga tuzajya tubiha akahe gaciro ko akenshi biba bitandukanye n’iby’abantu bari bibereye ahabereye igikorwa runaka. Murakoze


valens 20 May 2018

ariko ntimukabeshye.umuntu wambaye amapingu atwana ate?ubundi uribuka ukuntu wadedemangaga kuri telefone TV1ikubaza uko byagenze none utabeshya NGO ibyangombwa NGO kurwana kwiruka!ubundi mwibuka ko Imana ibaho cyangwa ni ukubaho mubuzima bw’ikibi gusa?


dalius k 19 May 2018

Mbibonye kuri TV one ariko birababaje pe


mathias 19 May 2018

umupolisi nawe yakoze amakosa, ntiyagombaga kumurasa mukico ahubwo yari nko kumurasa akaguru. ibyo rwose ni icyaha gihanirwa namategeko


B.JEAN BAPTISTE 19 May 2018

UYU MUMOTARI ARAHARENGANIYE PE ! UMUNTU WAMBAYE AMAPINGU YAKAMBURA UMUNTU IMBUNDA KOKO ? UMUVUGIZI WA POLISI HARIYA ARATUBESHYE RWOSE ! UBUBARAJE UWO WAKOZE IRYO BARA BAMUJYANE I RUSIZI


faki 19 May 2018

Ariko polic mwazize izindi tecnike zitari ukurasa abaturajye umunu wambaye amapingu yakwaka gute umu polic imbunda nimishake uko mwaba kinyamwuga


rwabutogo 19 May 2018

ariko murumva bishobokako umuntu wambaye amapingu yarwanya umuntu ufite imbunda?ahubwo se umuntu uziritse afite ubushobozi bwo kwiruka 1km?nyakubahwa afande mudusobanurire.


gasigwa ernest 19 May 2018

ariko buriya :yamwambitse amapingu ariruka ??nyuma aramufata ,ubwo yamurwanyije gute yambaye amapingu ?kandi abapolice baribabiri ??ubwo yarikubanesha gute ari 2 ?ntago umuntu 1yarwanya abantu 2kandi yambaye amapingu.


isirikoreye jean de la terre 19 May 2018

UYU MUTURAGE ARARENGANYE NATAHE MURINO MINSI POLICE IRIKWITWARA NABI EJOBUNDI BAFASHE UMUNYAMAKURU TWIZEYIMANA FIDELE WA TV1 MUBYUKURI IYO UYU MUNYAMAKURU ABURA GIKURIKIRANA YARI KURASWA BIKAVUGWA KO YASINZE AKARWANA