Print

Umuhanda Kigali – Gatuna wongeye kwangirika

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 May 2018 Yasuwe: 5479

Polisi ya Uganda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko uyu muhanda wangijwe n’ inkangu, isaba abagenzi bakoresha uyu muhanda bajya cyangwa bava muri Uganda gukoresha umuhanda mushya umaze igihe gito ukozwe Ntungamo- Mirama.

Yagize iti “Igice cy’ umuhanda Kyonyo Kabale-Katuna wangijwe n’ inkangu. Twashyizeho ibimenyetso ngo tubereke ahakwiye kunyurwa. Nyamuneka mukoreshe umuhanda uherutse gukorwa Ntungamo-Mirama Hills ujya mu Rwanda”.

Mu Rwanda, uyu muhanda wari wangijwe n’imvura mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Rwakojo, bituma ku wa 14 Gicurasi amakamyo awukoresha ava Kigali cyangwa Uganda yerekezwa ku muhanda wa Kagitumba. Ariko waje guhita usanwa byihuse wongera kuba nyabagendwa ku wa 18 Gicurasi 2018.