Print

Imbwa yatangaje benshi kubera ibyo yakoreye shebuja yasinze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2018 Yasuwe: 5258

Amashusho y’iyi mbwa y’intangarugero yiriwe acaracara hirya no hino,yayigaragaje icungiye umutekano shebuja wari wasinze cyane,agasembuye kagatuma aryama mu muhanda nyabagendwa ntabashe guhaguruka.

Ubwo polisi n’abamotari bashakaga kwegera uyu mugabo wari wishwe n’isindwe agafunga inzira nyabagendwa,iyi mbwa yababujije kumwegera ndetse irwana intambara ikomeye kugira ngo shebuja agire umutekano.

Iyo hagiraga umuntu wegera shebuja,iyi mbwa yamokaga cyane ndetse ikamuryamaho cyane kugira ngo hatagira umuhohotera.

Abapolisi bategereje ko nyiri iyi mbwa akanguka babona kumuhata ibibazo ndetse bamubaza icyatumye afunga umuhanda.