Print

Umuyobozi w’ ikigo yatawe muri yomi azira kubamba abanyeshuri ku musaraba

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 May 2018 Yasuwe: 1767

Abo banyeshuri bakubiswe n’umwarimu mu gitondo cyo ku wa Gatatu w’iki cyumweru biga ku kigo cyigenga cyo mu gace ka Ayetoro ko mu Ntara ya Ogun mu gice cy’Amajyaruguru ya Lagos.

Umuvugizi wa Polisi muri Ogun, Abimbola Oyeyemi, yabwiye CNN ko abo bana bamanitswe ku misaraba babonywe n’umupolisi nyuma yo gukubitwa bikomeye akabasanga bahondobereye.

Yagize ati “Bari baziritswe ku biti bikoze nk’umusaraba ubwo umu-ofisiye w’umupolisi yababonaga. Babwiye umuyobozi w’ishuri na nyiri kigo kubazitura barabyanga. Banakubise umwe mu bantu bose bagerageje kubyivangamo.”

Polisi y’Intara ya Ogun yatangaje ko ikomeje gukora iperereza ku muyobozi w’icyo kigo, nyiracyo ndetse n’umwarimu, bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa byo gukubita abana no kubamanika ku musaraba.

Ibihano bibabaza ingingo ni bimwe mu bikoreshwa cyane mu guhwitura abanyeshuri muri Nigeria nubwo hakomeza kugaragara ingaruka mbi zabyo bigira ku bana birimo no kuba bahamugarira.

Nigeria ntibarizwa mu bihugu 60 ku Isi birimo n’u Rwanda, byaciye ihanwa ry’abana muri ubwo buryo mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, rigaragaza ko abana bagera kuri miliyoni 300 bafite imyaka ibiri ku Isi ari bo bahanishwa gukubitwa bigishwa imyifatire ikwiye bikozwe n’ababarera buri gihe.