Print

U Rwanda ku mwanya wa mbere k’urutonde rw’ibihugu 10 muri Afurika bifite abakobwa beza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 May 2018 Yasuwe: 8464

Ku mugabane wa Afurika hari ibihugu bizwiho kuba bifite abakobwa beza kurusha abandi, gusa ikiza ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 biyoboye ibindi kiraza kugutungura kuko utakekaga ko cyaza kuri uwo mwanya.

Dore uko ikinyamakuru cyitwa howafrica cyakoze urutonde rw’ibihugu 10 bifite abakobwa beza muri Afrika.

10.Tanzaniya

Tanzaniya ni igihugu cyizwiho kugira abakobwa beza muri Afurika kandi bazi kwiyitaho ku buryo umubiri wabo uhora usa neza kandi bakamenya gukurura ababareba

9.Kenya

Abakobwa n’abagore bo muri Kenya nabo baza mu bakobwa n’abagore beza muri Afurika bakaba bazwiho gukunda nyabyo, kubana n’abandi neza no gukunda umurimo.

8. Ghana

Ghana ni igihugu cyo mu burengerazuba bwa Afrika kizwiho kugira abakobwa n’abagore beza bazwiho kuba bagira igikara kinoze ku buryo ubwiza bwabo ububona iyo ubitekegeje cyane, si bwa bwiza uhita ubona umuntu akunyuzeho ngo uhite ukubitwa nabwo.

7.Nigeria

Nigeria iza ku mwanya wa karindwi gusa bikunze kuvugwa ko abagore n’abakobwa baho bashakira ubwiza mu birungo( maquillage) ariko bakamenya kubyisiga neza ku buryo bibabera wabareba ukabona babaye beza.

6.Afurika y’epfo

Afurika y’epfo nayo iri mu biguhu bigira bagore n’abakobwa beza muri Afurika nubwo ari igihugu gituwemo n’abantu b’amoko atandukanye barimo abazungu n’abirabura.

5.Angola

Angola nayo iri mu biguhu bifite abakobwa beza bazwiho kuba bafite uruhu rujya gusa nka shokola, uruhu rukunda kwifuzwa na benshi kuko rugaragara neza.

4.Cape Vert

Ikirwa cya cape Vert naho haba abakobwa beza n’ubwo hadatuwe cyane. Abakobwa n’abagore baho nabo bazwiho kugira uruhu rwiza rwa shokora.

3.Ethiopia

Ethiopia nayo izwiho kugira bakobwa beza kandi bafite igihagararo bakanatera neza.

2. Somalia

Igihugu cya Somalia nacyo kigira abakobwa beza bateye neza kandi bafite uruhu rwiza rutemba itoto.

1.Rwanda

Bikunzwe kuvugwa ko mu Rwanda haba abakobwa n’abagore beza abantu benshi bakabigira impaka nyamara n’ibinyamakuru byo hanze bikora ubushakashatsi bikemeza ko koko mu Rwanda ari iwabo w’abakobwa beza n’abahungu beza bityo bagashyirwa ku mwanya wa mbere muri Afrika.


Comments

Emmanuel 20 August 2023

Ubundi u RWANDA, dufite abakobwa pe, ark ethiopia bayibye


Elie 21 May 2018

hahahahahaha, urabona ethiopia twayinyurahe koko
aho harim no gukabya kabisa
ahubwo wenda turi nk’aba gatato nyuma ya ethiopia na somalia


k 21 May 2018

Iyi yose ni imitwe , uba yakoze urutonde hari icyo ashobora kwirengangiza cyangwa yitaye wenda kuba miss b ibihugu! Naho ubundi ibi ni ukwitaka ibyo tudakwiye kuko no muri 20 ba mbere ntiturimo! Keretse nimba ari ubwiza k umutima yagendeyeho kuko nibwo ntarabasha gupima


21 May 2018

ariko mwagiye mureka kubeshya koko yego turabafite neza ariko ntibaruta somariya etiopia