Print

Unai Emery yatangaje abakinnyi 2 azubakiraho umukino wa Arsenal batarimo Ozil

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2018 Yasuwe: 3614

Mbere y’uko atangazwa nk’umutoza wa Arsenal,Unai Emery wahoze atoza PSG yatangaje ko kuri we abona abakinnyi babiri Aaron Ramsey na Aubameyang aribo azubakiraho ikipe ye kugira ngo yongere yigaragaze I Burayi.

Aya magambo ya Emery yateje urunturuntu mu ikipe ya Arsenal kuko Mesut Ozil uherutse kongera amasezerano azageza mu mwaka wa 2021 ndetse agahabwa umushahara w’ibihumbi 350 by’amapawundi ariwe wasaga naho ari kizigenza ndetse yarashyizwe ku ibere na Arsene Wenger.

Ozil ntabwo azubakirwaho ikipe Emery nagera muri Arsenal

Nyuma yo kumva aya makuru,abakurikiranira hafi iby’Arsenal bavuze ko uyu mutoza ushobora gutangazwa ku munsi w’ejo ashobora guteza urunturuntu mu ikipe ndetse bikaba intandaro y’umusaruro mubi mu mwaka w’imikino utaha.

Aubameyang yagaragaje ko ari umukinnyi ukomeye kuko kuva yagera muri Arsenal mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka,yatsinze ibitego 10 mu mikino 13 yakinnye muri Premier League mu gihe Aaron Ramsey asigaje umwaka umwe ku masezerano ye ndetse Emery asabwa gukora ibishoboka byose kugira ngo ayongere.

Emery yiteze umusaruro kuri Aubameyang

Umwe mu bantu ba hafi ba Unai Emery yabwiyThe Sun ko uyu mutoza azi byinshi kuri Arsenal ndetse yayikurikiranye kuva kera ndetse azi aho agomba gushyira ingufu.