Print

Ababyeyi baherutse kubyara abana 6 icyarimwe bashyize amafoto yabo hanze[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2018 Yasuwe: 3602

Nyuma y’imyaka 17 bari bamaze babana nta mwana bagira,aba babyeyi babonye ibitangaza ubwo mu mwaka ushize babyaraga abana 6 icyarimwe none kuri ubu bari kwishimira ko bameze neza ndetse bujuje umwaka.

Aba bana bavutse ku wa 11 Gicurasi umwaka ushize babifashijwemo n’inzobere z’abaganga 40 zo muri USA mu bitaro bya Richmond,zabaze uyu mugore.

Aba bana barimo abakobwa 3 n’abahungu 3, bafite ubuzima bwiza ndetse ababyeyi babo bavuze ko bafite umunezero mwinshi kuba abana babo bafite amagara mazima.