Print

Hamisa yavuze uburyo yakubiswe na nyina wa Diamond agakizwa n’amaguru

Yanditwe na: Muhire Jason 23 May 2018 Yasuwe: 3819

Mu cyumweru gishize Sanura Kassim Nyina wa Diamond yavuze ko ari we washoje iyi mirwano ubwo yasangaga uyu mukobwa yari yararanye n’umwana we Diamond Platnumz. Yavuze ko yamukubise nyuma y’uko yamusanze yari yararanye na Diamond mu rugo rwe ruri ahitwa Madale kandi ngo yari yaramwihanije kenshi ko atamwifuza mu muryango we na gato.

Mu kiganiro Hamisa Mobeto yagiranye n’ikiganiro gishya cya Nyumba ya Imani gica kuri Wasafi TV [ Ubusanzwe ihagarariwe na Diamond ] yavuze ko ibyabaye hagati ye na nyina wa Diamond atari intambara ahubwo ari ubushyamirane busanzwe bwabayeho hagati yawe . Mu gusubiza ibyerekeye imirwano ye na nyina wa Diamond, Hamisa Mobeto yavuze ko ‘n‘Ibikombe mu kabati biragongana’ bityo ko nta kidasanzwe cyabaye hagati ye na Sanura Kassim.

Uyu munyamideli uvugwaho kuba yarashyamiranye na Kassim gusa bagakizwa na Diamond wahise ahagoboka agahita ategeka umushoferi we guhita atwara Hamisa vuba na bwangu akamuvanaho yireguye adashaka kwerekana ko yakubiswe ahubwo akabishyira mu mvuga igira ati “mu kabati hari igihe kigera ibikombe bikagongana, rero natwe abantu bishobora kutubaho.” Ibi byahise byerekana ko hagati yabo ntakabuza bashyamiranye.

Kuri ubu nuko Umunyamideli Hamisa Mobetto na Diamond Platnumz bafitanye umwana w’umuhungu witwa Prince Dylan witegura kuzuza umwaka umwe muri Kanama 2018.