Print

Umutoni Assia byamurenze asuka amarira mu bukwe bwe na Robert wamukunze amuziho ubusambanyi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 May 2018 Yasuwe: 14858

Umutoni Assia na Tuyishime Robert bakoze ubukwe kuri uyu wa 19 Gicurasi 2018, aho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Gikondo, basezeranira imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Karukungu ku Kimironko.

Ubu bukwe bwaranzwe n’ibyishimo ndetse n’umunezero ku mpande zombi, ariko bigeze kuri Assia ho biramurenga ku buryo umuhango wo kumusaba no kumukwa wabaye amarira y’ibyishimo yamurenze, ariko abamuherekeje bamuhanagura ndetse n’umugabo we agacishamo akamwihanagurira.

Umutoni Assia aganira na IBYISHIMO.COM dukesha iyi nkuru yagize ati: “Uyu munsi ni uwanjye, numvaga bitashoboka ariko nshimye Imana ko byashobotse.”

Mu butumwa yatangaje, Assia yashimiye cyane umugabo we ariko by’umwihariko ashimira ababyeyi bamubyariye umugabo. Ati: “Mbere na mbere nshimiye ababyeyi bamubyaye, Imana ibahe umugisha kandi ikiruseho Imana izabahe ubugingo. Ku giti cyanjye urukundo mukunda ntabwo naruvuga ngo mbishobore.”

Assia yavuze uburyo umugabo we yaje kumutereta akabanza kubyanga kubera ko yishinjaga ibyaha by’ubusinzi n’ubusambanyi yari yarakoze mbere yo gukizwa akumva ko nta musore wamwemera ariko ngo yaje gutangazwa nuko uwo yangaga guha urukundo we yari asanzwe ari ko Assia yasambanye inshuro nyinshi ariko urukundo rumuyobora kuri uwo mwari.

Assia yabisobanuye agira ati: “Byatangiye umwe abonye undi kumwe abantu babonana bisanzwe, korali twari twasohotse, arambona ndamubona ariko nyine biba ngombwa ko amvugisha njyewe ndabyanga ariko nyine kubera ko yari yarasenze nageze aho ndemera, burya iyo wicaranye ijambo rya Nyirijambo (Imana) byose birashoboka, ntakinanira Imana, byaje kurangira nyine twembi twemeranyije gukundana.”

Yagarutse ku byaha yishinjaga akumva nta wamukunda azi ko yabikoze. Ati:“Nezezwa nuko namubwiye nti ‘ese ko njyewe nakoze ibyaha byinshi bitandukanye, nkanywa inzoga, nkasambana nkagira gute nkakora ibintu bitandukanye wankundiye iki?’ Arangije arambwira ati ‘ibyo byose nari mbizi’, ngerageza uburyo muteza n’abandi bantu kugirango babe bamubwira ibintu nakoze ariko mbona nta kintu bimutwaye mpita mbona ko urukundo ankunda ari umwimerere nanjye ndamwemerera.”

Ubukwe bw’aba bombi bwitabiriwe ku rwego rushimishije ndetse bushimisha abantu kubera urukundo rugaragara hagati ya Assia na Robert. Kuri ubu aba bombi bari mu kwezi kwa buki aho barimo kuryoherwa n’umunezero w’abashakanye.








Comments

nana 23 May 2018

Ariko rero Ijambo ry’Imana ridusaba kugira ubwenge mubyo dukora!gukizwa ni byiza ndetse no kwatura si bibi ariko se kwatura ibyaha ubyaturira isi yose!please abarokore bagerageze kujya bihesha agaciro kandi ijambo rivuga ko iyo turi muri Christo ibya kera biba byashize umuntu akaba icyaremwe gishya!kuki mugumya kwihambira ku mateka y’ibyaha mwakoze mutanaziko aribyaha mwibwira ko ibyo haricyo byamara!ese kuvuga ko wasambanaga cyaneeee imbere ya sobukwe na nyokobukwe arukwihesha agaciro!ese igihe umwana wawe azaguhata ibibazo cg akajya mubusambanyi wajya umubuza akakubwira ati nawe warabukoeaga uzamusubiza iki?!jyewe ndasaba ADEPR igerageze yigishe aba christo ubuhamya buzima bajya basangiza isi kuko ibi nuguta umuco umuntu yitwaje idini.