Print

Uko Isi yiriwe tariki 23 Gicurasi 2018 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 May 2018 Yasuwe: 1355

Kagame yaganiriye na Macron

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2018 yakiriwe na mugenzi we w’ u Bufaransa Emmanuel Macron bagirana ibiganiro aho Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushimishijwe no kuba rwatanga abayobozi nka Louise Mushikiwabo bakayobora Umuryango w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa.

Rwandair yahawe uburenganzira bwo gukoresha ibibuga by’ indege byose muri Angola

U Rwanda na Angola basinyanye amasezerano y’ ubufatanye mu by’ ingendo z’ indege u Rwanda ruhabwa uburenganzira bwo gukoresha ibibuga by’ indege byo muri Angola. Minisitiri w’ ubwikorezi muri Angola avuga ko Angola bizayifasha kuko yajyaga biyisaba kunyura I Burayi ngo igere muri bimwe mu bihugu by’ Afurika.

Umunyamategeko wa Trump yariye ruswa ahuza Trump na Perezida wa Ukraine

TRUMP na Perezida wa Ukraine

Hamenyekanye amakuru avuga ko umunyamategeko wihariye wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump ariwe Michael Cohen yakiriye ibihumbi 400 by’ amadorali kugira ngo ategure ibiganiro hagati ya Perezida wa US na Perezida wa Ukraine Petro Poroshenko. Ibi biganiro byabaye muri Kamena umwaka ushize wa 2016.

Robert Mugabe yanze kwitaba Inteko ishinga amategeko

Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe yanze kwitaba ngo atange ibisobanuro ku gihugu cya miliyari 15 z’ amadorali y’ Amerika yavuze mu mabuye y’ agaciro ‘diyama’.

Robert Mugabe iyo yitaba yari guhatwa ibibazo kuri iki gihombo cya miliyari 15 z’ amadorali y’ Amerika yavuye mu bucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro yivugiye ubwe muri 2016 akiri ku butegetsi.

US yanyomoje ibyo Trump aherutse kuvuga ko ‘guhura na Kim Jong un bishobora kwigizwa imbere’

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo, uyu munsi yitabye komite y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ububanyi n’amahanga kugirango ayisobanurire ibya Koreya ya Ruguru. Yavuze ko inama hagati ya Kim Jong Un na Perezida Trump ikiri kuri gahunda, nk’uko biteganijwe ku italiki ya 12 y’ukwezi gutaha. Nyamara ejo, Perezida Trump yari yavuze ko inama ishobora kwigizwayo.
Pompeo yavuze, ati: “Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yasabye atomoye Amerika inkunga mu by’ubukungu n’indahiro yabo ku birebana n’umutekano” kugirango nawe asenye intwaro za kirimbuzi atunze. Yasobanuye ko Amerika itazigera itezuka ku mugambi wo kumaraho izo ntarwo zose. Ati: “Amasezerano mabi ntitwayemera. Abaturage b’igihugu cyacu ni cyo badutegerejeho.”

Isaha n’ isaha Radiyo ‘Ijwi ry’ Amerika’ na BBC zirongera zifungure mu Burundi

Ikigo cy’ u Burundi gishinzwe iby’ itangazamakuru CNC cyatangaje ko hategerejwe abayobozi ba Radiyo ‘Ijwi ry’ Amerika n’ aba BBC’ kugira ngo imirongo ya FM y’ aya maradiyo yongere ifungure mu Burundi.
Aya maradiyo yafunze mbere gato y’ itora rya kamparampaka yo kugumisha ku butegetsi Perezida Nkurunziza Pierre, bivugwa ko kudakora kinyamwuga. Gusa abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bavuze ko kuyafunga bigamije kubuza bimwe mu bitekerezo gutambuka.

Burundi : Abo bikekwa ko batoye OYA barimo guterwa ubwoba


Agaton Rwasa umwe mu bashishikarije Abarundi gutora Oya

Abaturage bo muri Komine Rutovu y’intara ya Bururi mu Burundi bakekwaho ko baba baratoye "oya" mu matora yo kwemeza cyangwa guhakana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga baravuga ko nta munsi badatewe ubwoba.
Abo banyagihugu bemeza ko iryo terabwoba barikorerwa n’abantu batari bababwira ko mu gutora "Oya" bahemukiye igihugu bakarenga umurongo utukura.

Uko isi yiriwe tariki 22 Gicurasi 2018 [AMAFOTO]