Print

Abavandimwe,abafana n’inshuti za nyakwigendera Mowzay Radio bakoze imyigaragambyo idasanzwe mu rukiko

Yanditwe na: Martin Munezero 23 May 2018 Yasuwe: 2236

Abavandimwe, abafana n’inshuti z’umuhanzi wamamaye mu itsinda rya Goodlife muri Uganda, Mowzey Radio uherutse gutabaruka muri Gashyantare 2018, bakoze imyigaragambyo idasanzwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2018, basaba ko uwishe uyu muhanzi ahabwa ubutabera agakanirwa urumukwiye.

Itsinda ry’abantu benshi bari bayobowe na nyina wa Radio witwa Jane Kasuubo binjiye mu rukiko bambaye imyenda yo hejuru y’ibara ry’umukara iriho n’ifoto y’uyu muhanzi bafite n’ibyapa byamagana ubu bwicanyi bwakorewe uyu muvandimwe wabo.

Iri tsinda kandi ryavuze ko ryifuza ko inzego z’umutekano zata muri yombi umukobwa witwa Pamela Musiimire uvugwaho kuba ariwe wari kumwe na Radio ndetse na David Ebangit Washington bivugwa ko aribo bantu banyuma babonye uyu muhanzi mbere y’uko apfa.

Godfrey Wamala uvugwaho kwica Mowzey Radio yagejejwe imbere y’umucamanza, Madamu Mary Kayitesi Lukwago kuri uyu wa Gatatu ariko kuri ubu mu gihe iperereza ndetse n’iburanisha rye rigikomeje uyu mugabo afungiye muri gereza ya Kigo kugeza muri Kanama 2018 ubwo urubanza rwe ruzaba rurangira.

Umuhanzi Moses Ssekibogo wamenyekanye ku izina rya Mowzey Radio yapfiriye kuwa 01 Gashyantare 2018, mu bitaro bya Case muri Uganda nyuma yo gukubitwa bikomeye na Godfrey Wamala wakoraga imirimo yo gucunga umutekano mu kabari ka De Bar gaherereye mu Mujyi wa Entebe