Print

Gisagara: Abatekamutwe bambuye abaturage arenga 60 000 Rwf

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 May 2018 Yasuwe: 604

Aba uko ari batatu batawe muri yombi na polisi y’ u Rwanda tariki 22 Gicurasi 2018.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmnauel Kayigi, yavuze ko abafashwe ari: Niyomugabo Eugene, Uwimana Gaudence na Semanzi Emmanuel.

Yavuze ko aba batatu basabye amafaranga abatuye aka kagari bababwira ko bazaha abana babo ubufasha burimo kubarihira amafaranga y’ishuri, kubagurira imyambaro no kubaha ibiryo; ariko ko bababeshyaga kuko bababwiraga ko bazafashwa n’Umushinga bakorera witwa OPEDEI; kandi warahagaritse ibikorwa wakoraga byo gufasha abana bo mu miryango itishoboye hamwe n’abana baba ku mihanda; uyu mushinga ukaba warakoreraga mu mirenge ya Mbazi na Ngoma , mu karere ka Huye.

CIP Kayigi yongeyeho ko basabaga amafaranga y’u Rwanda Magana ane ku mwana umwe; bakavuga ko ari ayo kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abazafashwa; bakaba bari bamaze kuvana mu baturage amafaranga y’u Rwanda 60, 800.
Yagize ati "Bamwe mu bo batse amafaranga ni bo babimenyesheje Polisi nyuma y’aho batahuriye ko ari Abatekamutwe bagamije kubarwa utwabo. Polisi yabafatiye mu cyuho barimo kwaka amafaranga, ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)”.
Yagiriye inama abatuye iyi Ntara yo kurangwa n’ubushishozi; kandi bakagira amakenga kugira ngo birinde kuribwa amafaranga na ba Rutemayeze nk’aba bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo bagere ku migambi yabo; abenshi muri bo bakaba bakora icyaha cy’ubwambuzi bushukana biyita abakozi b’inzego zitandukanye .

CIP Kayigi yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati "Aba batatu bafatiwe mu cyuho kubera ko bamwe mu bo batse amafaranga batanze amakuru ku gihe. Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi cyane kuko bituma inzego zibishinzwe zikumira ibyaha; bikaba kandi bituma hafatwa ababikoze."

Ubwambuzi bushukana buhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.