Print

Agasembuye katumye umusore yitiranya idirishya n’umuryango ahanuka ku igorofa arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 May 2018 Yasuwe: 898

Ubwo uyu musore agasembuye kari kamaze kumugeramo yagbwiye inshuti ze ko ashaka gufata akayaga keza hanze,bagenzi be baramukurikira babona ashatse kunyura mu idirishya ,baramubuza aranga arahanuka arapfa.

Benshi mu bazi uyu musore witwa Danil,bavuze ko nubwo akiri muto yakundaga kunywa inzoga nyinshi ndetse yahoraga mu birori anyway inzoga nyinshi,none byarangiye zimuhitanye.

Umwe mu bari kumwe n’uyu musore wari kumwe nawe ubwo yacaga mu idirishya yafashe amashusho we na bagenzi be bari kwinginga uyu musore kureka guca mu idirishya ariko ababwira ko ariyo nzira ashaka gucamo ngo yisohokere.