Print

Agasembuye katumye umukinnyi wa Etincelles FC yibagirwa ko bafitanye umukino na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 May 2018 Yasuwe: 3535

Uyu musore uzwiho gukunda ka Manyinya cyane,yakoze ibyo benshi muri bagenzi be batatekerezaga ajya mu kabari k’I Rubavu arara anywa inzoga yibagirwa ko ikipe ye ifite umukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro na Rayon Sports, byatumye umutoza Ruremesha amukura mu rutonde yazanye I Kigali.

Ruremesha yababajwe n’imyitwarire ya Kayigamba

Nkuko Ruremesha yabitangarije abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-0 ku munsi w’ejo ndetse bikamuviramo gusezererwa,uyu musore yakoronijwe n’inzoga kuko agikina muri Gicumbi nabwo yajyaga anywa akarara mu kabari.

Yagize ati “Abatoza turacyafite akazi kenshi ko gukora kuri aba basore bacu kuko sinumva ukuntu umukinnyi ajya mu kabari akarara anywa inzoga agasinda,agasiba umwiherero kandi azi neza ko ikipe ariwe igenderaho.Ibyo Kayigamba yakoze byatubabaje turaganira n’ubuyobozi burebe icyo bwabikoraho”.

Kayigamba ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu busatirizi bwa Etincelles kuko umutoza Ruremesha yavuze ko amubona nk’umwe muri ba myugariro beza muri iki gihugu,ariko imyitwarire ye ikomeje kumubera imbogamizi.