Print

Benshi batangariye ukuntu Cristiano Ronaldo yakoze umubiri cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 May 2018 Yasuwe: 3066

Cristiano Ronaldo uherutse gutangaza ko azakina umupira w’amaguru kugera ku myaka 41,yashyize benshi mu rujijo bibaza ukuntu azabasha kubigeraho,gusa igisubizo cyabaye ko akora imyitozo myinshi imufasha kubaka umubiri ndetse no gukomeza kuba umusore.

Uyu munya Portugal w’imyaka 3,ari kuvugwa cyane mu binyamakuru cyane ko habura umunsi kugira ngo we na bagenzi be bakinana muri Real Madrid bacakirane ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Liverpool bashaka iki gikombe ku nshuro ya 3 yikurikiranya.

Cristiano Ronaldo n’umwe mu bakinnyi bamara igihe muri Gym ndetse inshuro nyinshi iyo arabgije gukina ahita ajya koga muri pisine ye ndetse agafata umwanya wo kuruhuka uhagije bituma ahorana imbaraga.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru,Ronaldo yavuze ko afite imbaraga nk’iz’umuntu w’imyaka 23 ndetse yizeye ko azakina umupira kugeza ku myaka 41 kandi ari ku rwego rwo hejuru.