Print

Cristiano Ronaldo yatangaje myugariro wamugoye kurusha abandi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 May 2018 Yasuwe: 4322

Uyu rutahizamu uri mu bitezwe ku munsi w’ejo ubwo Real Madrid izaba ihura na Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League,yabwiye televiziyo ya El Chiringuito ko umusore Ashley Cole yamugoye cyane.

Ronaldo yari yakiriwe na El Chiringuito

Ubwo abanyamakuru b’iyi televiziyo bamubazaga ibibazo byinshi,bageze ku mukinnyi wamugoye abanza gutekereza cyane avuga ko ari Ashley cole wakinaga ku ruhande rw’ibumoso muri ba myugariro.

Ronaldo yahuye kenshi na Ashley Cole ubwo yakiniraga ikipe ya Manchester United cyane ko uyu musore yakiniye amakipe bahanganiraga ibikombe cyane,Chelsea na Arsenal.