Print

Amerika yatangaje ko yiteguye gutera Koreya ya ruguru mu minsi iri imbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 May 2018 Yasuwe: 3338

Mu kiganiro umuvugizi w’ingabo za USA Dana White na Lt. Gen. Kenneth McKenzie bagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo,bavuze ko ingabo za Amerika ziteguye ndetse zifite ibyangombwa bihagije kugira ngo zivune Koreya ya ruguru niramuka ihirahiye kubatera.

Ingabo za USA ziri muri Koreya y’Epfo ziriteguye

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo Donald Trump amenyeshejwe ko inama yagombaga kugirana na Kim Jung Un ku byerekeye guhagarika ikorwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi ku wa 12 Kamena 2018 itakibaye,yabwiye abanyamakuru ko Amerika yiteguye kurusha mbere hose ndetse yabwiwe na bamwe mu bayobozi bashinzwe umutekano wa USA ko biteguye.

Mu mwaka ushize Kim yatangaje ko yifuza kugeragereza ibitwaro bye mu gace ka Guam kagengwa na Amerika,byatumye Pentagon itangaza ko itegereje ivyo Koreya y’Amajyaruguru izakora.

Umwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y’ingabo ya USA,Lt. Gen.Mckenzie yavuze ko bategereje ko Koreya ya ruguru ibashotora ubundi bagafungura umuriro.

Yagize ati “Dutegereje icyo Kim azakora mu minsi iri imbere,naramuka adushotoye cyangwa agashotora inshuti zacu,twiteguye intambara.”

Umuvugizi w’ingabo za USA,Dina White yavuze ko USA yiteguye kurwana umwanya uwo ariwo wose.

Trump yavuze ko Amerika yiteguye kurusha mbere hose

USA ifite ingabo zisaga ibihumbi 80 muri Aziya,aho muri Koreya y’Amajyepfo ifite abasaga ibihumbi 37 ndetse biteguye gutera Koreya ya Ruguru nishotora USA.


Comments

kanamugire appolinaeri 26 May 2018

haaaaa ntiyabikora arabeshya