Print

Rwakazina atorewe kuba meya mushya w’ umujyi wa Kigali

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 May 2018 Yasuwe: 2621

Rwakazina yatowe ku majwi 146 uwo bari bahanganye Umunyamategeko Henriette Murekatete w’ imyaka 32 agira amajwi 8.

Rwakazina wabaye umwarimu w’ ubukungu muri Kaminuza y’ Rwanda (2000-2008) ni inzobere mu by’ ubukungu. Yakoreye ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ritsura amajyambere ari umuhuzabikorwa ushinzwe gahunda za UN mu Rwanda. Ni umugore w’ abana babiri. Rwakazina yinjiye mu Nama njyanama y’ umujyi wa Kigali ahagarariye umurenge wa Nduba.

Uyu muyobozi mushya w’ umujyi wa Kigali ntabwo ari mushya mu nzego z’ ibanze kuko yakoze Ishyirahamwe ry’ uturere n’ umujyi wa Kigali RALGA muri 2008 na 2013 aho yanabaye Umunyamabanga wa mukuru wungirije.

Nyamulinda yatorewe kuba Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali umwaka ushize asimbuye Monique Mukaruliza wagizwe ambasaderi w’ u Rwanda muri Zambia.