Print

Umuhanzi yakubiswe na Polisi nyuma yo kumufata yibye ibinnyoteri by’imodoka

Yanditwe na: Muhire Jason 26 May 2018 Yasuwe: 2310

Qute Kaye wakunzwe mu bihe byahise mu ndirimbo yise Ginkeese ndetse akaza gushyira hanze alubumu yise Ginkese mu mwaka wa 2007 , kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Gicurasi 2018 yatawe muri yombi na Police ya Nateete muri Uganda nyuma yo kwiba ibikoresho by’imodoka birimo amatara y’ibinnyoteri .

Nyuma yuko uyu muhanzi atawe muri yombi yabanje guhakana ibyaha arengwa avugako bamubeshyera ahubwo ko yararinze imodoka ,gusa ipererezwa ryaje gukorwa basanze uyu muhanzi yabeshyaga kuko nyiri imodoka ubwo yabazwaga niba haruwo yasigiye imodoka ye yahakanye avugako yayiparitse akigendera mu kazi ke nk’ibisanzwe.

Mu gihe hagikorwa iperereza niba koko uyu muhanzi hari ibindi byaha aregwa byo kwiba ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa kitari hasi y’amezi atandatu.