Print

Ronaldinho yanyomoje ibyo kurongora abakobwa babiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2018 Yasuwe: 1957

Uyu musore wakanyujijeho mu ikipe ya FC Barcelona ndetse akaba umukinnyi wa mbere ku isi,yabwiye Spor TV yo mu mujyi wa Rio de Janeiro ko nta gahunda y’ubukwe afite ndetse ibyavuzwe ko agiye kurongora abakunzi be babiri Priscilla Coelho na Beatriz Souza ari ibihuha.

Yagize ati “abantu benshi bampamagaye kenshi babimbaza.Ntabwo ngiye gukora ubukwe.kiriya n’ikinyoma gikomeye.”

Roanldinho w’imyaka 40 akomeje kwibazwaho na benshi kuko ntakozwa ibijyanye no gushaka ndetse ubwo yari muri FC Barcelona yatangaje ko inshuti ze ari umupira n’imbwa ye.

Byavuzwe ko Ronaldinho azashyingiranwa mu kwezi kwa Kanama na Priscilla Coelho na Beatriz Souza bamaze igihe bakundana ku munsi umwe,cyane ko bombi babana mu nzu.