Print

Sergio Ramos yabwiye amagambo akomeye abagereranya Mohamed Salah na Cristiano Ronaldo na Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2018 Yasuwe: 4440

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mbere yo guhura na Liverpool,Ramos yatangaje ko Messi na Ronaldo bari mu isi yabo bombi ndetse badakwiye kugereranywa na Mohamed Salah.

Ramos yamaganye abagereranya Salah na Messi cyangwa Ronaldo

Yagize ati “Kugereranya Mohamed Salah na Cristiano Ronaldo cyangwa Messi ni ikosa umuntu atagakwiriye gukora kuko aba bombi bameze nk’abari mu isi yabo.Ni abakinnyi bakomeye ndetse bahora bitwara neza,baza imbere abandi bagakurikira.Salah ni umukinnyi mwiza turabyemera,ariko afite byinshi byo kwerekana kugira ngo agree kuri Messi na Ronaldo.”

Ramos yise Messi kabuhariwe

Ramos yibukije Salah ko agomba kugira icyo yerekana nyuma y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League utegerejwe uyu munsi hagati ya Real Madrid na Liverpool.