Print

U Rwanda rwasubije abarunenze gushora menshi muri Arsenal kandi rwakira inkunga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 May 2018 Yasuwe: 7151

Mu nta ngiriro z’ iki cyumweru nibwo Leta y’ u Rwanda yatangaje ko yasinyanye n’ ikipe ya Arsenal amasezerano ngo ige yambara imyenda iriho ‘Sura u Rwanda’ (visit Rwanda) mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo mu Rwanda. Ni amasezerano y’ imyaka 3 azarangira mu mpera mu mwaka wa 2021. Amakuru ataremezwa n’ inzego bireba avuga ko u Rwanda ruzajya rwishyura Arsenal miliyoni 10 z’ amayero buri mwaka bivuze ko ari amayero miliyoni 30 u Rwanda ruzishyura arsenal mu myaka itatu.

Aya masezerano yashimwe n’ Abanyarwanda bamwe. Abandi biganjemo abanyamahanga bayanenga bavuga ko u Rwanda nk’ igihugu cyakira inkunga nyinshi z’ amahanga ngo ntirwagashoye amahanga agana kuriya.

Abadepite b’ Ubuholandi basabye Minisitiri ushinzwe inkunga Sigrid Kaag gusuzuma ibyayo masezerano u Rwanda rwagiranye na arsenal

Aba badepite ngo bashaka kumenya ukuntu igihugu giterwa inkunga n’ Ubuholandi gifite ubushobozi bwo gushyigikira ikipe na £30m.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Akamanzi yasobanuye impamvu u Rwanda rwahisemo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo anamara impungenge abibaza aho amafaranga rukoresha aturuka.

Yagize ati “Umuntu wese unenga amasezerano twagiranye na Arsenal yitwaje ko u Rwanda ari igihugu gikennye cyangwa gihabwa inkunga, yifuza ko u Rwanda rwazahora rukennye cyangwa ntasobanukiwe ko muri buri bizinesi yose, amafaranga yo kwimenyekanisha ari ingenzi mu gishoro.”

Yakomeje agira ati ““Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere rwinjiza amafaranga menshi avuye mu bikorwa by’ubukerarugendo, muri ayo ni ho rukura ayo gukomeza kumenyekanisha ibikorwa byago kugira ngo umusaruro wiyongere”.

Umuyobozi mukuru wa RDB avuga ko u rwanda rushaka gukuba kabiri umusaruro uva mu bukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’ amadorali ukagera kuri miliyoni 800 z’ amadorali bitarenze 2024.


Comments

Cyuma 3 June 2018

Niba ikigo gishinzwe iterambere cyemera gushora €30 milioni kizi inyungu kizavanamo
Ntitunganya ubumenyi en matière kubulyo twavuga ngo barakosheje nitwihe amahoro turekere akazi beneko


faki 26 May 2018

Rwose amafaranga mwatanze nukuyajugunya muzatwereke inyungu azavamo