Print

Ama G The Black yibasiye zimwe mu inshuti ze zamucitseho kubera ko yarongoye

Yanditwe na: Muhire Jason 27 May 2018 Yasuwe: 1546

Umuraperi Ama G The Black ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe muri iyi njyana kubera ko ubutumwa buba bukubiye mu ndirimbo ashyira hanze , mu minsi yashize ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru yakomoje ku buryo zimwe mu nshuti ze za cyera zitakimwikoza nkuko byari bisanzwe kubera ko yamaze gushaka umugore .Avugako bitari bikwiye ko zamutererana ahubwo ko zari zikwiye kwishimira intambwe yateye

Yagize ati “Ba bandi mwasangiraga iyo uvuye muri sitidiyo ntabwo wabahamagara ngo bakugurire kuko buba bwije cyane, ubwo rero niyo muri kumwe nabo umugore akaguhamagara usanga bivovota ngo umugore akoze ku ngutiya”.

Avugako kuba yarateye intambwe akubaka urugo bitavuga ko adashobora gusabana n’abandi nubwo hari izindi nshingano aba afite zimureba yongera ho ko kuri ubu hari n’abifuza ko yakuraho amafoto ye n’umugore we kuri Instagram kandi bitashoboka .

Ati “umuntu agira abanzi benshi kuko yamaze gushaka umugore, kandi ari intambwe aba ateye iba ikenewe, hari n’abifuza ko nkura amafoto nifotoranyije n’umugore kuri instagram.
Ese ubwo nkabo baba banyifuriza ibyiza cyangwa ni abanzi banjye ?