Print

Bugesera: Uwari Meya n’abamwungirije bose beguye ku "bushake" bwabo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 May 2018 Yasuwe: 3812

Meya Nsanzumuhire n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille n’Umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu, Ruzindaza Eric, bashyikiriza ubwegure bwabo Inama njyanama y’aka karere.

Umwe mu beguye, Uwiragiye Priscille, yemereye IGIHE ko Nyobozi y’Akarere ka Bugesera bari bagize yasezereye rimwe.

Yagize ati “Ni ukuri, nyobozi yose yeguye, Meya na Visi Meya bose …Beguye ku mpamvu zabo bwite.”

Uwiragiye yahamije ko nta mpamvu zihariye z’imikorere zaba zatumye basezerera icyarimwe ariko niturabasha kuvugana na Njyanama y’aka karere ngo igire icyo ivuga ku kwegura kwabo.

Iri yegura ry’iyi nyobozi yose ya Bugesera rije rikurikira iry’iy’Akarere ka Gicumbi ryabaye ku wa 25 Gicurasi 2018 arib yo yaregujwe na Njyanama.

Aho hegujwe Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa, hegujwe Umuyoboziw’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhizi Jules Aimbable n’Umuyoboziw’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte.