Print

Kuki tuvuga “Allo” iyo twitaba terefone, byaba bikomoka he?

Yanditwe na: Muhire Jason 28 May 2018 Yasuwe: 4506

Havugwa inkomoko nyinshi z’ikoreshwa ry’iri jambo Allo, ariko muri zo hari izigaragara ko zifite ishingiro kurusha izindi.

Inkomoko ya mbere ivugwa ku wakoze terefone, ariko nabyo biteye urujijo kuko terefone yakozwe n’ibitekerezo by’abahanga benshi.

Duhereye kuri Thomas Edison wakoze imashini isoma amajwi abitse “Phonograph” n’uburyo bwo kohereza no kwakira amajwi “Telegraph”, yakoreshaga ijambo “Hello” mu gihe cyo gusuzuma ko imashini ze ziri gukora neza.

Igitera urujijo kurushaho ni uko uwemerwa n’Isi yose ko ariwe wakoze Terefone, Graham Bell mu mwaka wa 1871 yitabaga kuri terefone akoresheje ijambo rya kera “Ahoy” ubusanzwe ryakoreshwaga n’abasare (Abatwara abantu n’ibintu mu bwato) mu gihe cyo gusuhuzanya cyangwa kwerekana ko hari ikintu cyo kwitondera kiri mu mazi.

Undi wakoreshaga ijambo bikekwa ko ariryo rikomokaho ijambo “Allo” ni umunya Hongrie,Tivadar Puskas wakoze ibiro bakiriramo abantu kuri terefone(Call center), wakoreshaga ijambo ryo mu rurimi kavukire rwe (Hongrois) “hallom” bivuze mu Kinyarwanda “Ndabumva”.

Uretse izi nkomoko zivugwa ku bahanga mu by’amajwi, hari ibivugwa ko ijambo”Allo” ryaba rifite inkomoko mu kinyejana cya 11 aho abashumba bo mu gace ka Normandie mu Bufaransa bakabukiraga amatungo yabo bakoresheje ijambo “Halloo” ariko kandi bikekwa ko ijambo “Allo” ryaba rikomoka ku Bongereza bakoreshaga ijambo”Hallow” basuhuzanya.

Imvugo “Allo” ikoreshwa umuntu yitaba terefone birashoboka ko hatazigera hamenyekana by’ukuri aho yaturutse dore ko kandi “Allo” itakiri imvugo mpuzamahanga nkuko byahoze mu myaka yashize bitewe nuko ibihugu bigenda bishaka gukoresha amagambo afitanye isano n’indimi zibivugwaga urugero ni Ubuyapani bitaba bavuga ngo”moshi moshi”, mu Butariyani ho bakavuga “Pronto”.