Print

Abakinnyi ba Real Madrid bakiriwe nk’abami ubwo bageraga mu mugi wa Madrid [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2018 Yasuwe: 3833

Kuri iki Cyumweru,nibwo abakinnyi ba Real Madrid bakoze umutambagiro wo kwerekana iki gikombe begukanye,aho bakiriwe n’abafana ibihumbi n’ibihumbi bari bateraniye mu mugi wa Madrid kugira ngo babakomere amashyi y’urufaya.

Aba bafana bari bateraniye ahitwa Puerta del Sol,bari benshi cyane ndetse bashimishije aba basore bakoze amateka yo kwisubiza igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya 3.

Abakinnyi batandukanye barimo Sergio Ramos,Marcelo na Cristiano Ronaldo bashimiye aba bafana kuba baje kubashyigikira ndetse bagiye gukomeza kubaha ibyishimo.

Ronaldo yavuze ko yishimiye kuba akinira ikipe ya mbere ku isi,ndetse abwira abafana ko abahishiye byinshi,byatumye benshi bishima cyane kuko I Kiev yari yatangaje ko ashobora gusohoka muri iyi kipe y’ubukombe.

Umusore Gareth Bale wigaragaje muri uyu mukino,yagaragaye atishimye ndetse nubwo bagenzi be basekaga we ku maso ye wabonaga atanezerewe,byatumye benshi bemeza ko ashobora kuva muri iyi kipe.