Print

Eminem yatangaje ko agiye gutereta Nicki Minaj mu ruhame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 May 2018 Yasuwe: 992

Ubwo Eminem w’imyaka 45 yari mu gitaramo mu mugi wa Boston,yabwiye abafana be ko agiye gutereta iki cyamamarekazi Nicki Minaj cyamushotoye.

Nicki Minaj yatangaje ko akunda Eminem

Eminem ari ku rubyiniro yabajije abafana be ati “Ni bande hano bifuza ko natereta Nicki Minaj?,ariko mutegereza gato kugira ngo mbigire impamo.Ndashaka ko tubirangiza gusa nanjye ndabishaka.”

Eminem wamenyekanye mu ndirimbo nka No Love,Love way you lie na Nicki Minaj uzwi muri Super bass,Anaconda n’izindi bari mu rukundo kuko bamaze iminsi bandika amagambo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko bakundana.

Nicki Minaj uherutse gutandukana na Mikk Mill yatangaje kuri Twitter ye ko akunda Eminem ndetse yifuza ko yazagaragara muri album ye Queen.