Print

Bakame yatangaje ingamba Rayon Sports yafashe kugira ngo yisubize shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 May 2018 Yasuwe: 2756

Bakame yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko bagiye kujya bakina buri mukino nk’umukino wa nyuma kugira ngo bazarangize shampiyona bayegukanye.

Rayon Sports irashaka kwisubiza igikombe cya shampiyona

Yagize ati “Kuri twe buri mukino tugiye kujya tuwukina nk’umukino wa nyuma.Intego yacu ni ugutwara igikombe kandi kubigeraho ni ugutsinda imikino yose dusigaranye.Twagiye dutakaza amanota bitari ngombwa,niyo mpamvu ubu buri wese mu ikipe asobanukiwe akazi dufite imbere.

Rayon Sports irakirwa na AS Kigali uyu munsi saa 15:30 kuri stade ya Kigali mu mukino w’umunsi wa 16 utarabereye igihe aho irakina uyu mukino idafite Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala.

AS Kigali iri mu bihe byiza

Rayon Sports nitsinda uyu mukino irahita igira amanota 43,mu gihe AS Kigali irahita igira 51 igaca kuri APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 50.

Abakinnyi 18 Rayon Sports izifashisha ku mukino wa AS Kigali:
Ndayishimiye Eric Bakame
Ndayisenga Kassim
Rwatubyaye Abdul
Mutsinzi Ange
Manzi Thierry
Usengimana Faustin
Eric Rutanga
Nyandwi Saddam
Eric Irambona
Mugisha Francois Master
Mukunzi Yannick
Kwizera Pierrot
Muhire Kevin
Mugisha Gilbert
Christ Mbondi
Ismaila Diarra
Bimenyimana Bonn Fils Caleb
Manishimwe Djabel