Print

IBEMASO ngo yumvishe abaye umuntu mushya abonye umuryango we batandukanye mu myaka 24 ishize

Yanditwe na: 30 May 2018 Yasuwe: 2743

Yongeye kubonana n’umuryango we abikesha itangazo Komite Mpuzamahanga y’umuryango wa Croix-Rouge – CICR yanyujije kuri radio Rwanda nyuma y’uko asabye uyu muryango kumufasha gushakisha.

Ibemaso yatandukanye n’umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite imyaka itatu gusa.

Icyo gihe ngo yahunganye na nyirakuru ubyara se bagera mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma y’igihe gito uwo nyirakuru yaje kwitaba Imana, Ibemaso asigara wenyine arwana n’ubuzima mu mahanga.

Muri 2007 yatahutse mu Rwanda ariko ahura n’ikibazo cy’uko atari azi aho akomoka ndetse ntamenye n’uwamuha ayo makuru.

Yahisemo gusubira muri Congo ngo ashake ubushobozi hanyuma azaze ashakishe inkomoko ye.

Yaje kugaruka muri 2011 ndetse aza kumenya aho umuryango wa se ukomoka ariko ntiyamenya aho ababyeyi be bari cyangwa niba baba bakiriho.

Yahisemo gutuza ndetse yishakira umugabo, ubu ndetse bafitanye n’abana babiri, ngo kuko yumvaga yaracitse intege zo gushakisha ababyeyi be kuko hari hashize igike kirere yarababuze.


Ibemaso Liliane ahoberana na Nyirarume Kagina

Mu masaha ya saa saba z’amanywa yo ku wa mbere tariki ya 29 Gicurasi 2018 nibwo yabonanye n’umuryango wo kwa nyina utuye mu murenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Uyu muryango ugizwe na nyirakuru, ba nyirarume na ba nyinawabo, gusa yasanze nyina witwaga Uyambaje Placidia yaritabye Imana muri 2013. Naho Se we yitabye Imana mu mwaka wa 2000.

Nyuma yo kubabona, avuga ko agahinda k’urupfu rwa nyina katamubuza no kwishima kuko abandi bakiriho.

N’ibyishimo byinshi ati “Ubu ndumva mbaye umuntu mushya kuko mbonye umuryango wa Mama wanjye ukiriho, nkamenya n’amakuru ye n’ubwo yitabye Imana bwose, ariko byibura ndumva hari icyobo gisibanganye muri jye cy’amakuru naburaga. Ubundi nabagaho numva ntazi uwo ndiwe, numva hari ikintu mbura.”

Kudacika intege no guhora atekereza ababyeyi be ngo ni cyo cyatumye ahaguruka mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza aho atuye n’umugabo we, aza ku biro bya ‘CICR’ i Kigali gusaba ko bamufasha kumushakira umuryango.

Nk’uko isanzwe ibigenza, CICR yahise icisha itangazo kuri Radio Rwanda rimurangisha.

Ibemaso ati “Rwose nari narihebye, ntabwo nari nkibatekereza kuko numvaga barapfuye barashize. Gusa nanone nongeraga kwiremamo ikizere nkanga gucika intege nkibwira ko byibura hari uwaba akiriho, ni na cyo cyatumye nongera kubashakisha.”

Ibyishimo bidasanzwe ku muryango we

Nyirakuru we Mukasekuru Therese ntiyigeze abasha kwihangana kuko mu kumuhobera cyane yahise arira. Kuri mukecuru Mukasekuru ngo ni igitangaza.

Ati “Nari narihebye mvuga ko uyu mwana atakiriho kuko nta makuru y’aho yaba aherereye twigeze twumva. Maze kumva iryo tangazo nagize ibyishimo byinshi ariko ngira n’akababaro kuko asanze nyina atakiriho. Gusa n’ubwo umukobwa wanjye yapfuye ndishimye cyane kuko byibura nongeye kubona umwana we ahumeka.”

Nyirarume Kagina Bonaventure ari nawe wihutiye kutiye kujya ku biro bya CICR kubaza amakuru y’itangazo yari yumvise, ngo yamuherukaga ari akana gato cyane kakimera amenyo.

Akinjira mu nzu yihutiye kumuzanira ifoto ya yina Uyambaje Placidia ngo arebe uko yasaga kuko Ibemaso atari akibuka isura ye.

Umuryango wa Ibemaso ntiwigeze ushidikanya kumumenya kuko bose bahuriza ku kuba ngo asa na nyina cyane.

Ibemaso kandi yishimiye kumenya ko afite murumuna we ubu wiga mu gihugu cya Malaysia n’ubwo ngo atamuzi.

Ibemaso agira inama abantu baba bagishakisha imiryango cyangwa ababo nkawe kudacika intege, ndetse ngo byaba byiza begereye ababafasha barimo na ‘CICR’ ikorera mu Kiyovu ku muhanda ‘10 KN 41 Street’ hafi y’ahahoze.

Mukasekuru yishimiye kubona umwuzukuru we


Ibemaso Liliane yitegereza ifoto ya murumuna we

Src: Umuseke