Print

Abahagarariye ibihugu by’Africa muri Kigali barateganya gufatanya n’abanyarwanda gutangiza umuganda mu bihugu bavukamo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 May 2018 Yasuwe: 1444

Uyu mwanzuro wavuye ku busabe bw’ abamasaderi 15 bahagariye ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye umuganda rusange wabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018.

Ni umuganda wabaye mu gihe u Rwanda rwifatanya n’ ibindi bihugu bya Afurika kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika.

George Nkosinati Twala uhagarariye inyungu za Afurika y’ Epfo mu Rwanda akaba anahagarariye abandi bambasaderi, nyuma yo kwifatanya n’ abanyarwanda mu gikorwa cy’ umuganda yasabye ko iki gikorwa u Rwanda rwafasha ibihugu bya Afurika kugitangiza.

Shyaka Michel umwe mu bagize Komisiyo ya PAM y’ ubukungu n’ ubucuruzi akaba no muri Komisiyo ishinzwe ubukangurambaga yatangarije UMURYANGO ko ubusabe bw’ abambasaderi bo muri Afurika babasabye kujya gutangiza umuganda mu bihugu byabo babwakiriye ndetse ko hari icyo bateganya kubikoraho.

Yagize ati “Kubera umusemburo mwiza tugiye kubiganiraho hamwe n’ubuyobozi bukuru bwa Pan Africa movement Rwanda turebe icyakorwa, kugira ngo tubigishe uko twishamo ibisubizo, u Rwanda isuku n’ imiyoborere myiza tubihagazeho cyane”.”.

Ouattara Lamine, Umunya- Cote d’ Ivoire uhagarariye abacuruzi bo muri Cote d’ Ivoire umaze igihe kirenga ukwezi ari mu Rwanda yabwiye UMURYANGO ko muri iyi minsi amaze mu Rwanda ubutegetsi bwiza bwa Perezida Kagame n’ uburyo yashyize igihugu ku murongo byarushijeho kumukundisha Afurika.

Mu byo yavuze yabonye mu Rwanda harimo kuba Kigali ari umujyi usukuye ngo yanabonye umuganda rusange ari igikorwa cyiza u Rwanda rufite kitaba iwabo ngo nasubira iwabo azawutangiza.


Lamine Ouattara

Ati “Umuganda ni igikorwa cy’ agaciro nabonye nzawutangiza ninsubirayo"

Lamine Ouattara yavuze ko nasubira iwabo muri Cote d’ Ivoire azigisha mu gihugu cye ubukangurambaga bugamije ukwibohora kwa Afurika Pan African Movement akanabukora mu bihugu baturanye birimo Nigeria na Burkina Faso.