Print

Abagabo bakiyumvamo ububasha bwose ku mutungo w’ urugo ni kimwe mu biteza amakimbirane yo mu ngo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 31 May 2018 Yasuwe: 793

Humanity and inclusion yahoze ari Handcap international binyuze mu mushinga wayo wo kurwanya ihohoterwa yatangaje ko igiye gufatanya na gahunda y’ umugoroba w’ ababyeyi kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo dore ko ari nyirabayazana w’ ibibazo byinshi byugarije umuryango nyarwanda.

Mu kiganiro nyuguranabitekerezo uyu mushinga wagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 30 Gicurasi 2018 wagaragaraje ko kimwe mu bitera ihohoterwa ryo mu ngo ari uko abagabo batarumva ihame ry’ uko gucunga umutungo w’ urugo bireba umugabo n’ umugore.

Etienne Uwimana n’ umugore we Xaverine Mukamurenzi batuye mu murenge wa Gihango wo mu karere ka Rutsiro mu buhamya bahaye itangazamakuru bavuze ko bashyingiranywe hagashira imyaka itatu babanye. Nyuma yayo umugabo akajya abona amafaranga nk’ ibimbi 30 ku munsi yose akayatsinda mu kabari agataha akubita umugore we bikagera ubwo yahukana kuko umugabo yari yaragurishije akagurisha n’ amategura y’ inzu batuyemo amafaranga yose akayanywera.

Xaverina yagize ati “Ibi byose umugabo yababwiye ni ukuri. Gusa icyo nababwira muri make ni uko ubu tubanye neza nyuma y’ uko handcap yaje ikatwigisha gucunga umutungo w’ urugo. Aho tugiriye muri handcap barakurikiranaga bakatubaza amafaranga twabonye bakanatuba uko twayakoresheje bigatuma tudasesagura”

Umuyobozi w’ umushinga wa Humanity and inclusion wo kurwanya ihohoterwa Karangwa Charles yavuze ko bagiye guhugura abahuzabikorwa bakajya bajya mu mugoroba w’ ababyeyi bagafasha ingo zibanye mu makimbirane kuyasohokamo.


Karangwa Charles uhagarariye umushinga wa Huminities and inclusion wo kurwanya ihohoterwa

Yagize ati “Umugoroba w’ ababyeyi tubona ari ikintu kiza cyakabaye gifasha ingo zibanye mu makimbirane kuyasohokamo, ariko ihohoterwa rikorwa mu ibanga bikazamenyekana amazi yararenze inkombe. Mu minsi iri imbere turateganya guhugura abahuzabikorwa bacu bakajya bajya mu mugoroba w’ ababyeyi bakigisha abaturage ihohoterwa icyo aricyo tukarikumira”

Uyu mushinga wafashije ingo zirenga 1 300 zari zibanye mu makimbirane zibasha kuyasohokamo mu gihe cy’ umwaka umwe. Uyu mushinga ukorera mu turere tubiri gusa Rutsiro na Gasabo bitewe n’ amikoro adahagije.

Imibare itangwa na polisi y’ u Rwanda igaragaza ko buri mwaka nibura abantu 47 mu Rwanda bapfa bazize amakimbirane yo mu ngo. Uretse izi mfu kandi haniyongeraho ikibazo cy’ abana bata ishuri bakajya mu bihanda no gukoresha ibiyobyabwenge byose biturutse ku ihohoterwa ryo mu ngo.


Comments

gatare 31 May 2018

Family Violence iterwa ahanini nuko abantu banga gukurikiza amahame (principles) dusanga muli Bible.Imana isaba abantu bashakanye gukundana,kubahana no kwihanganirana.Iyo abantu bashakanye,imana ivuga ko baba babaye "umubiri umwe" (Genesis 2:24).Ariko aho kumvira ayo mahame,usanga bashwana,bagacana inyuma,bagasuzugurana,bakarwana ndete bakicana.
Urugero,mu Rwanda,muli uku kwezi,havuzwe abagabo 4 bishe abagore babo.Muli Mexico,hicwa abagore 7 ku munsi.Muli make,isi yose ifite ibibazo kubera ko abantu banga gukurikiza ibyo Bible idusaba.Bakibeshya ko ubuzima gusa ari gushaka ifaranga.Balicana,bararwana,barasambana,...Kugirango abantu babane neza mu mahoro,umuti ni umwe gusa.Ku munsi w’imperuka uri hafi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza.Nguwo umuti wa Family Violence.