Print

Umuvugabutumwa yasabye abayoboke be kumugurira indege ya miliyoni 54 z’amadolari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 May 2018 Yasuwe: 1325

Uyu muvugabutumwa ufite izindi ndege ze bwite 3,yabwiye abayoboke be ko indege afite zishaje bityo bamurwanaho bakamugurira indege nshya yo kumufasha kugeza ubutumwa ku isi yose.

Indege Duplantis yasabye abayoboke be

Duplantis yatitirije abayoboke be ko yifuza kwagura umurimo w’Imana ariko afite imbogamizi y’uko indege ze zitabasha kumugeza aho ari ho hose ku isi,bityo bamurwanaho bakamugurira akadege ka miliyoni 54 z’amadolari y’Amerika kugira ngo ajye agera hirya no hino ahagaze mu nzira rimwe.

Mu mashusho yashyize ku rubuga rwa interineti rwe,yavuze ko yifuza indege yitwa Dassault Falcon 7X yamufasha kugera hirya no hino ku isi adahagaze mu nzira ari gushaka benzene.

Uyu muvugabutumwa yibukije abantu ko iyo Yesu aba ari ku isi magingo aya,aba atari kugendera ku ifarashi,ahubwo aba afite indege imutembereza hirya no hino ku isi kugira ngo abwirize.