Print

Ba banyarwanda bafite ubugufi budasanzwe Sweet na Gasongo basezeranye imbere y’amategeko[AMAMFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 31 May 2018 Yasuwe: 8042

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto y’integuza y’ubukwe bwa Sweety na Jean De Dieu (Jado) bombi bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije. Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2018 nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko.

Ntirenganya Jean de Dieu (Jado) uzwi nka Gasongo na Nibagwire Venerande (Sweet) bamenyekanye cyane muri filime Nyarwanda zitandukanye.

Iby’urukundo rwabo ntibyigize bimenyekana cyane kugeza ubwo basohoye integuza y’uko bitegura kurushinga.

Kuri uyu wa Kane nibwo basezeranye kuzabana akaramata imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza.

Nyuma yo gusezerana mu mategeko, biteganyijwe ko imisango yo gusaba no gukwa izaba ku itariki ya 30 Kamena 2018 ari nabwo bazasezerana imbere y’Imana.